Ababyeyi bibukijwe uko bakwiriye gutegura indyo yuzuye barwanya igwingira ry'abana
Muri gahunda yo gukomeza gutegura ejo hazaza heza h’umwana ibitaro by’abakare bya Nyagatare binyujijwe mu ishami ryita ku mirire, Hakozwe ubukangurambaga ku kigo nderabuzima cya Nyakigando.Ababyeyi bahuguwe uko bakwiye gutegurira abana indyo yuzuye hagamijwe kubarinda igwingira cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu y’abavuko.
Nyuma yo guhabwa amasomo kuri gahunda y’Ibonezamikurire y’abana bato abari aho bagaburiwe indyo yuzuye kandi bibukijwe ko imbonezamikurire y’abana bato ari yo ECD (Early Childhood Development) ari urusobe rwa serivisi zinyuranye zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza hagamijwe ko akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa.
Bibukijwe ko kugwingira biterwa no kuba umwana atarabonye indyo yuzuye igihe kirekire no kurwaragurika. Kandi ababyeyi bafite inshingano yo kwita ku mirire myiza y’umwana, isuku ye, iy’ibikoresho n’aho batuye.
Muri ubu bukangura mbanga ababyeyi bibukijwe ko umwana bamurinda igwingira agisanwa mu nda ya nyina, umubyeyi afata indyo yuzuye, bikarinda umwana we hakiri kare kugwingira. Umubyeyi utwite akurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana yitabira kwipimisha kwa muganga. Babwiwe ko kandi umwana atungwa n’amashereka ya nyina gusa nta kindi avangiwe mu gihe cy’amazi atandatu. Nyuma y’amezi atandatu, akomeza konka ari na ko ahabwa imfashabere igizwe n’indyo yuzuye. Bagiriwe inama yo kwitabira igikoni cy’umudugudu, kugira umurima w’igikoni, kandi bagaha abana babo amafunguro arimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.
