Abanyamutima basuye abarwayi mu Bitaro by’Akarere bya Nyagatare

Abakristu Gatolika bisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu, bahagarariye abandi bo muri Paruwasi Gatolika zitandukanye za Diyosezi ya Byumba, basuye abarwayi bari kuvurirwa mu Bitaro by’Akarere bya Nyagatare, babagezaho ubutumwa bw’urukundo n’imfashanyo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu munsi tariki 28 kanama 2026, nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyagatare, wari wasabye ubuyobozi bw’ibitaro uburenganzira bwo gusura no gufasha abarwayi.

Urugendo rw’Abanyamutima rwatangijwe n’igitambo cya Misa yo gusabira abarwayi, cyabereye ku mbuga y'ahavurirwa abarwayi bari mu bitaro, kiyoborwa na Padiri Nsabimana Laurent, ushinzwe Abanyamutima muri Diyosezi ya Byumba.

Nyuma ya Misa, Abanyamutima basuye abarwayi mu byumba bitandukanye, babagezaho ubutumwa bwo kubakomeza no kubifuriza gukira vuba. Banashyikirije ibitaro imfashanyo igizwe n'amafaranga yo gufasha abarwayi badafite Mituweli, ifu y’igikoma n’ibikoresho by’isuku, byashyikirijwe serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abarwayi.

Umwe mu barwayi basuwe yavuze ko uru ruzinduko rwamukoze ku mutima.

Ati “Nishimiye cyane ko hari abantu badufata nk’ababo bakaza kudusura no kudutera imbaraga. Iyo urwaye, amagambo meza n’urukundo nk’ibi bituma wumva ko utari wenyine.”

Undi murwayi na we yashimiye Abanyamutima ku bw’inkunga babagejejeho, avuga ko gufashwa mu gihe cy’uburwayi ari igikorwa cy’agaciro.

“Iyi mfashanyo iradufasha cyane, ariko ikirenzeho ni uko batwibutse. Kuba umuntu aje akakubwira ko agusengera kandi akakwifuriza gukira, biguha imbaraga zo gukomeza.”

Ku ruhande rw’ibitaro, Ushinzwe imitangire ya serivisi nziza ku bitaro,  Nshimiyimana Jean Bernard yashimiye Abanyamutima ku bw’iki gikorwa cy’ubugiraneza, anagaragaza ko hari abarwayi bakeneye ubufasha bwihariye, cyane cyane abadafite ababafasha mu gihe bari mu bitaro.

Yagize ati “Turashimira Abanyamutima ku bw’uru rukundo bagaragaje. Gusura abarwayi no kubagezaho ubutumwa bubakomeza ni ingenzi cyane. Hari abarwayi baza mu bitaro badafite ababafasha, bityo ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu kubafasha no kubereka ko umuryango ubazirikana.”

Umwe mu Banyamutima witabiriye iki gikorwa yavuze ko gusura abarwayi ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’urukundo n’impuhwe.

Ati “Twaje gusangira n’abarwayi akababaro kabo, kubasengera no kubibutsa ko bafite abantu babazirikana. Turizera ko uru ruzinduko rwabahaye icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo rwo gukira.”

Padiri Nsabimana Laurent, ushinzwe Abanyamutima muri Diyosezi ya Byumba, yavuze ko Kiliziya Gatolika izakomeza kuzirikana abarwayi no kubafasha mu buryo bushoboka.

“Umurwayi akenera imiti, ariko akenera n’urukundo, isengesho n’ijambo rimukomeza. Ni yo mpamvu twifuza ko ibikorwa nk’ibi byakomeza gukorwa kenshi, kugira ngo abarwayi bumve ko Kiliziya ibari hafi.”

Igikorwa cyatangiye saa cyenda za mu gitondo, gisozwa saa kumi n’imwe. Cyasize ubutumwa bw’ubufatanye, urukundo n’impuhwe, cyane cyane ku barwayi bakeneye ubufasha burenze ubwo bahabwa mu buvuzi.

Ku ruhande rw’ibitaro, ubuyobozi bwashimiye Abanyamutima ku bw’iki gikorwa, bunashimangira ko ubufatanye hagati y’ibitaro, imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y’abarwayi.

Back