Dr Rwibutso Petit Reginald yahembwe nk’umukozi w’indashyikirwa mu Bitaro by'Akarere bya Nyagatare
Tariki ya 1 Gicurasi 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Dr Rwibutso Petit Reginald yahawe igihembo nk’umukozi w’indashyikirwa mu Bitaro by’Akarere bya Nyagatare, kubera umurava n’ubwitange agaragaza mu kazi.
Uyu muhango wabereye mu busitani bw’Akarere ka Nyagatare, ahahuriye abakozi baturutse mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, n’ubuyobozi. Wari umunsi w’ubusabane, umunezero n’ishimwe ku bakozi bagaragaje indangagaciro z’umurimo unoze.
Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, wavuze ko gushimira abakozi bituma barushaho kugira umuhate no guharanira kunoza imitangire ya serivisi.
Ati “Iyo umukozi ashimwe ku mugaragaro, ni igisobanuro cy’uko akazi ke kabonwa kandi gafitiye rubanda akamaro. Dr Rwibutso n’abandi bahembwe ni urugero rwiza rw’ukuntu umurimo ukoranywe umurava ushobora guhindura ubuzima bw’abaturage,”.
Dr Rwibutso yashimiwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare ku bw’ubunyamwuga, indangagaciro z’akazi, no kugira uruhare rugaragara mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi. Mu ijambo rye nyuma yo guhabwa igihembo, yashimiye ubuyobozi n’abo bakorana ku bufatanye bwiza, anabasezeranya gukomeza gukora neza.
Ati “Iki gihembo ni icy’itsinda ryose dukorana. Ntabwo ari icyanjye jyenyine, ahubwo ni igihembo cy’ubwitange n’ubufatanye mu guharanira ubuzima bwiza ku baturage. Nzaharanira gukomeza gutanga serivisi nziza kandi zinoze.”
Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi byo guhemba abakozi b’indashyikirwa bizakomeza mu rwego rwo gutera imbaraga abakozi bo mu nzego za Leta gukomeza gutanga serivisi zinoze, zijyanye n’indangagaciro z’ubuyobozi bushingiye ku ntego.