Gahunda y'ijwi ry’Umurwayi igiye gufasha abaturage guhabwa serivisi nziza mu buvuzi

Abaturage baragenda basobanukirwa guhunda zitandukanye zibagenerwa umunsi ku munsi, kubera ibikorwa bitandukanye leta igenda ishyiraho bigamije kuzamurira abaturage ubushobozi mu ngeri zose harimo no gutuma basobanukirwa uburenganzira bwabo na service nziza zibagenewe. Kuwa 30/11 kugeza kuwa 03 /12/2021 hatanzwe amahugurwa y'ijwi ry'umurwayi binyuze mu ijwi ry'umuturage mu bimukorerwa kugirango abagana ibigonderabuzima bajye bahabwa  service zinoze mu Karere ka Nyagatare.

Ijwi ry’umurwayi binyuze mu ijwi ry'umuturage mu bimukorerwa (PVP-CVA: Patient Voice Program and Citizen Voice &Action)  ni gahunda yatangijwe mu Karere ka Nyagatare ikaba ihuriweho n’abaturage, abaganga ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ikaba igamije ubufatanye mu mitangire ya serivisi mu bigo by’ubuvuzi.

Nyuma y'amahugurwa  hashyizweho amatsinda azakurikirana iyishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda mu kigo  nderabuzima cya Ndama na Karangazi mu Murenge wa Karangazi , abahuguwe barimo: abakozi b'Ibitaro bya Nyagatare, abayobozi b'ibigonderabuzima,abayobozi mu nzego z'ibanze, abahagarariye amadini , abahagarariye urubyiruko ndetse n'abahagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Karangazi  kugira ngo bazajye gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo na serivisi bagombwa igihe bagiye bagana ibigonderabuzima.

Kayiranga Steven ni umuyobozi w'itsinda ry’Ikigo nderabuzima cya Karangazi

Kayiranga Steven, umuyobozi w'itsinda ry’Ikigo nderabuzima cya Karangazi, avuga ko iyi gahunda izafasha cyane abaturage kuko ubundi hari igihe umurwayi yageraga kwa muganga mu gihe adahawe serivisi nziza akagenda yitotomba kubera kutagira uwo abaza cyangwa umuvugira.

Avuga ko batangiye kujya mu baturage bagenzi babo babamenyesha uburenganzira bwabo na serivisi bagombwa igihe bagiye kwa muganga, n’uko bakwifata mu gihe batanyuzwe na serivisi bahawe.

Ati “By’umwihariko iyi gahunda izafasha cyane kuko tuzaba dusobanukiwe na serivisi duhererwa kwa muganga n’uburenganzira bwacu uko tugomba kuzihabwa neza kandi tutazihabwa neza, iryo tsinda rikadufasha kutuvuganira kwa muganga.”

Gahunda y'ijwi ry'umurwayi binyuze mu ijwi ry'umuturage mu bimukorerwa ni gahunda ya leta inyuze muri minisiteri y'ubuzima igamije guhaza abahabwa serivise (abarwayi) n'abazitanga (abakozi bo mu rwego rw'ubuzima n'inzege z'ibanze) hagamijwe gutanga serivise inoze binyuze mu biganiro bidahangana. Aya mahugurwa yatanzwe na USAID binyuze mu mushinga witwa Ingobyi Activity.

 

Back