Hasojwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana
Uyu munsi kuwa 26 Ugushyingo 2021 hazojwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyabereye ku masite atandukanye mu bice biherereyemo ibigonderabuzima birebererwa n'Ibitaro by'Akarere bya Nyagatare. Iki cyumweru cyasojwe cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe, Duhagurukire kurandura imbasa dukingiza abana bacu duhashya n’ibibazo bibangamiye ubuzima bwacu.”
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi hitabwa ku buzima bw'umubyeyi n'umwana nkuko insanganyamatsiko ivuga, service zose zagiye zitangirwa ahantu hatandukanye hasanzwe hahurira abantu benshi mu bikorwa by'ubukangurambaga harimo : Ibigo by'amashuri, mu bigonderabuzima,mu midugudu no mu masibo.
Icyumweru cyasojwe abagore 693 bahawe serivice zo kuboneza urubyaro, aho bagiye basobanurirwa uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bagahitamo ububanogeye.Iyi serivise yatangiwe mu bigo nderabuzima no kuma site bacyingiriraho.
Abana bagiye bapimwa imikurire hifashishijwe uburyo butandukanye


Abana bapimwe imikurire hakoreshejwe MUAC, height board, weight scale

Hatanzwe Vit A ku bana bafite amezi 6-23, n’ikinini cy’inzoka na vitamin A ku bana bafite amezi 12 -59

Abana bafite Imyaka 5-15 ndetse n’abantu bakuru bahawe ibinini by’inzoka (Albendazole na praziquantel)

Abana b'incuke bahawe Vit A n'ibinini by'inzoka

Abajyana b'ubuzima baraganirijwe ku masite atandukanye kugirango harebwe niba bafite amakuru ahagije kuri serivise zahabwaga ababyeyi n'abana

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyasojwe abana ibihumbi 63580 bahawe ikinini cya Vitamine A, abana ibihumbi 59743 bafite amezi 12-59 bahawe ikinini cy'inzoka ( Albendazole) naho abafite imyaka 5-15 bagera ku bihumbi 136713 nabo bahawe ibini by'inzoka (Albendazole). Abana bafite imyaka 16 kuzabamura bagera ku bihumbi 16803 bahawe ibinini by'inzoka (praziquantel)