Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byegereye abaturage ba Nyagatare mu gikorwa cy’ubuvuzi rusange

Kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 25 Mata 2025, abaturage bo mu karere ka Nyagatare bavuriwe indwara zitandukanye ku buntu, mu gikorwa cyateguwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi), binyuze mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Iki gikorwa cyabereye ku bitaro by’akarere bya Nyagatare, cyari kigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi no guteza imbere imibereho myiza yabo, nk’uko bigaragara mu ntego z’inzego z’umutekano zo kuba hafi y’abaturage.

Abaturage barenga ibihumbi umunani bahawe serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere, harimo iz’indwara z’uruhu, amaso, amagufwa, iz’abana n’abagore, izo mu mubiri, iz’amenyo, izo mu kanwa, mu mazuru no mu muhogo. Harimo n’indwara zasabaga kubagwa, aho bamwe mu barwayi babazwe ku buntu n’abaganga babifitiye uburambe.

Dr Ndayambaje K. Eddy, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, yashimye uru rugendo, avuga ko rufite uruhare runini mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima mu karere. Yagize ati“Ni igikorwa cy’ubutwari gishingiye ku ndangagaciro z’inzego z’umutekano. Cyagaragaje ko serivisi zinoze kandi zishingiye ku buntu zishobora kwegera buri muturage. Turashimira cyane Ingabo n’abaganga bo ku bitaro bya Kanombe ku bwo kuduterera inkunga.”

Naho Madamu Murekatete Juliet, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, yavuze ko iki gikorwa cyabaye igisubizo ku mbogamizi nyinshi abaturage bahuraga na zo mu kubona ubuvuzi.

Ati“Abaturage benshi bari bafite ibibazo by’ubuzima byari barabaye karande kubera amikoro make. Iki gikorwa cyabafashije kubona ubuvuzi ku rwego rwo hejuru batavuye aho batuye, batishyura. Ni igikorwa dushima kandi twifuza ko cyajya kiba kenshi”.

Abaturage b’ingeri zitandukanye na bo bagaragaje akanyamuneza n’ishimwe ku bwo kuba barahawe serivisi z’ubuzima zishingiye ku buntu. 

Mukamana Dative, umwe mu baturage bavuwe indwara y’ijisho, yagize ati“Nari maze imyaka itatu ntabona neza kubera ikibazo cy’ijisho, sinari narigeze mbona ubushobozi bwo kujya i Kigali. Ubu bansuzumye, banampa imiti. Ndashimira ingabo n’abaganga ku mutima bagize wo kudutekerezaho.”

Iki gikorwa cyari mu murongo w’umugambi mugari w’inzego z’umutekano wo kwegera abaturage, kikaba cyanashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati y’Ingabo na serivisi z’ubuzima mu Rwanda. Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi bizakomereza no mu tundi turere, mu rwego rwo gukomeza gushyira imbere ubuzima bw’umuturage nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Back