Ibitaro bya Nyagatare: Serivisi nshya mu buvuzi zihindura ubuzima bw’abaturage

Ibitaro by’akarere bya Nyagatare biri mu gace kabarizwamo abaturage basaga 479,000, byatangiye impinduka zikomeye mu buvuzi. Ibi bitaro byatangije serivisi nshya z’ubuvuzi hagamijwe kugabanya ingendo ndende z’abarwayi berekeza mu yandi mavuriro. 

Ku bufatanye n’inzobere mpuzamahanga, Dr. Hailu Yohanna Aregawi,muganga w’inzobere ubaga na Dr. Paul, utera ikinya, bombi baturutse muri Ethiopia, bari mu Rwanda muri gahunda yiswe ‘4x4 Integration Program’, ibitaro byatangiye gutanga ubuvuzi bwagutse burimo na serivisi nshya zo kubaga indwara zo mu mubiri zitari iz’ababyeyi gusa, ahubwo n’ibyihutirwa nka ‘hernie’ n’izindi. Ibi bisobanuye ko abenshi mu barwayi batazongera gutegereza igihe kirekire cyangwa gukoresha amafaranga menshi bajya i Kigali n’ahandi.

Nk’uko Dr. Ndayamabaje K. Eddy, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, abitangaza, gahunda nshya yiswe ‘4x4 Integration Program’ igamije kunoza imitangire ya serivisi. Ati “Dufite intego yo guca ukubiri n’ibibazo by’ubuke bw’abaganga, gutinda kuvurwa no kwishyura amafaranga menshi. Mu myaka ine iri imbere, iyi gahunda izongera umubare w’abaganga n’abaforomo.”

Uku kwaguka kwa serivisi bizafasha abaturage kubona ubuvuzi hafi yabo, bikagabanya ubukana bw’indwara zidakira kubera gutinda kwivuza. Abenshi mu baturage bari bafite ikibazo cy’amikoro make bagira impungenge zo gutanga ibihumbi by’amafaranga kugira ngo babone ubuvuzi ahandi.

Dr. Ndayamabaje K. Eddy, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare avuga kandi ko ibi bitaro bifite indi migambi ikomeye. Ati “Hakenewe muganga w’inzobere mu kuvura amagufwa kugira ngo dufashe abarwayi bafite ikibazo cy’imvune”. Byongeye, hakenewe imashini ya ‘CT-Scan’ kugira ngo abarwayi bakenera isuzuma ryihariye nk’abagize impanuka zakoze ku mutwe cg izindi mvune batazongera kujyanwa kure. Ati “Turashaka gukemura ikibazo cyo gutinda kwivuza. Iki ni cyo gisubizo cy’ubuzima bwiza.”

Dr Eddy avuga ko nubwo hari intambwe ibitaro biri gutera, ikibazo cy’abaganga bake kikiri imbogamizi. Ati “Dufite ubuke bw’abaganga n’abaforomo, ariko turizeza abaturage ko dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi baterankunga dufite ingamba zo kuziba icyo cyuho.”

Izi serivisi nshya ibitaro biri gutangiza zigamije  guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu gace bikoreramo ndetse n’abandi babigana, hagamijwe gutanga ubuvuzi bwihuse, bwizewe kandi bworoheye buri wese. Ibi bitaro bifite intego yo kuba icyitegererezo mu Rwanda hose, bihesha agaciro ubuzima bw’umuturage.

Back