Ibitaro byagejejweho iby’ibanze mu byagaragaye muri “Accreditation and Surveys”
Kuri uyu wa 15/03/2023, itsinda ryoherejwe na “Rwanda Agency for Accreditation and Quality Healthcare” (RAAQH) gusuzuma uko Ibipimo by'Ireme ry'Ubuvuzi (Accreditation and Surveys) byubahirizwa mu bitaro by’akarere bya Nyagatare ryashyikirije ubuyobozi bw’ibi bitaro iby’ibanze mu byagaragaye mu bugenzuzi ryakoze.
Muri iki gikorwa cyabereye mu cyuma cy’inama cy’ibitaro, itsinda ryari riyobowe na Furere Védaste HAKIZIMANA ryakoze igenzura ryishimiye ko ryasanze ibyinshi mu byagenzuwe bikorwa neza ku buryo bwubahiriza ibipimo byagenwe rinatanga inama aho byagaragaye ko hagomba kongerwa imbaraga.
Furere Védaste ati “Urwego twabasanzeho rurashimishishije, mukomereze aha ntimuzasubire inyuma ahubwo muzarusheho”. Aba bagenzuzi bakaba bashimye by’umwahiriko serivisi ya laboratwari,farumasi n’abavura (clinicians) uburyo bakorera neza cyane ku murongo wagenwe. Bati “Mubahe amashyi barayakwiye ndetse banahaguruke tubarebe”.
Dr Ndayambaje K.Eddy, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro by’Akarere bya Nyagatare yashimiye abakoze igenzura inama zubaka batanze, by’umwihariko ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ubushake n’umuhate byihariye bugaragaza mu gukurikiranira hafi ubuzima bw’ibitaro. Yijeje kandi ko ibitaro bizakomeza gushyira imbaraga mu gukora kinyamwuga, byubahiriza ibipimo byose uko byagenwe.
DG Ndayambaje ati “Kuva aho nakoze hose, nari ntarabona akarere kita ku bitaro byako cyane nk’uko Akarere kacu ka Nyagatare kabigenza. Ndabizeza ko muri mwe hagize ugaruka umwaka utaha yazasanga hari byinshi byahindutse ku rwego rushimishije kurusha urwo mwadusanzeho kubera ko dufite akarere katwitaho cyane”.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na V/Mayor w’Akarere ka Nyagatare Ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet wishimiye ibyagaragajwe n’ubugenzuzi n’inama zatanzwe mu kunoza aho bitagenda neza cyane ndetse anasezeranya inkunga y’akarere muri urwo rwego.
Ku bitaro, “Accreditation and surveys” ni uburyo bwo kwigenzura no kungenzurwa n’abandi bantu baturutse hanze bakora bimwe n’iby’abagenzurwa. Ubu buryo bwifashishwa hagamijwe gusuzuma uko ibitaro byubahiriza ibipimo by'ireme ry'ubuvuzi byashyizweho no gushyira mu bikorwa inzira zo gukomeza gutera imbere".
Mu bitaro by’akarere bya Nyagatare, kwigenzura bikorwa ku buryo buhoraho naho kugenzurwa n'abandi bakora nk'ibyabo bigakorwa rimwe mu mwaka.
PRCO