Ingo 81 zashyikirijwe ihene banigishwa kunoza no guha abana indyo yuzuye
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage batuye mu karere ka Nyagatare kwiteza imbere kugirango bagire imibereho myiza , ibitaro bya Nyagatare byatanze ihene ku bagenerwa bikorwa mirongo inani n’umwe (81) ku nkunga yatanzwe na UNICEF(Ishami ry’umuryango wabibumbye wita ku bana)
Mu butumwa bwagejejwe ku bagenerwabikorwa bafite abana bafite imirire mibi harimo kubibutsa gahunda nziza ya leta n’abaterankunga baribabageneye ayo matungo. Babwiweko ayo matungo bahawe bagomba kuyitaho kugeza abyaye andi kugirango azabafashe mu gihe kizaza, bibukijweko ihene bahaye atarizo kubaga cyangwa kugurishwa kugirango bakemura ibibazo byabo byako kanya. Abagenerwabikorwa baturutse mu imwe mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ariyo:Nyagatre,Rwimiyaga-Matimba-Musheri.

