Karangazi : Hatangirijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya
Kuri uyu wa 5 nzeri 2024, mu gace gakorerwamo n’Ikigo Nderabuzima cya Karangazi giherereye mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera mu nzu umuti wica imibu itera malariya. Bikaba biteganyijwe ko ingo ibihumbi 160 ari zo zizagerwaho n’iki gikorwa.
Mu gihe imibare igaragaza ko abarwayi ba Malariya biyongereye mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hari ingamba zihariye zigamije guhashya iyi ndwara zirimo no kwita cyane ku bagize ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.
Umurenge wa Karangazi kimwe n’indi nka Musheri, Rwimiyaga, Matimba, Rwempasha na Nyagatare yo mu karere ka Nyagatare, yihariye 80% by’abarenga ibihumbi 49 barwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2023/2024, aho bikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.
Uyu murenge ni wo wagaragayemo abarwayi benshi ba malariya muri aka karere, kuko mu mwaka ushize abayivuje ari 9667 barimo 231 bahawe ibitaro.
Umubu (Anophele)w’ingore utera mu muntu agakoko k’indwara ya Malaria kitwa ’plasmodium’.
Kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2022, mu Rwanda, indwara ya malariya yagabanutse ku kigero cya 85%, mu gihe impfu ziterwa na yo zo zagabanutse ku gipimo cya 82%.
Gahunda yo gutera imiti yica imibu itera malariya, mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, yarinze abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bo mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Ngoma kwamdura malariya.
Abaturage 21.472 ni bo bivuje malariya mu karere ka Nyagatare. Muri bo, bane bitabye Imana bazize iyi ndwara.
Umurenge wa Karangazi watangirijwemo iki gikorwa ni wo wagaragayemo abarwayi benshi ba malariya muri Nyagatare kuko mu mwaka ushize abayivuje ari 9667. Ukurikirwa n’Umurenge wa Musheri wabonetsemo abagera ku bihumbi 3121.