NYAGATARE| Abaganga n’abaforomo bahuguwe ku ndwara ya malariya
Abaganga n’abaforomo bavurira mu bitaro by’Akarere bya Nyagatare n’ibya Gatunda batangiye amahugurwa uyu munsi ku wa 29 Nzeri 2021. Aya mahugurwa azamara iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima ku buryo bwo kurwanya indwara ya Malariya.
Mu bari guhugurwa harimo n’abaforomo bavuye mu bigo nderabuzima makumyabiri byo mu karere ka Nyagatare. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’umushinga Ingobyi Activity uterwa inkunga na USAID.

Janvier MUNGARURIYE ,umukozi wa Ingobyi Activity ushinzwe malariya mu ntara y’iburasirazuba yavuze ko aya mahurwa yagenewe abakozi bo bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bafite aho buhurira n’ibikorwa byo kurwanya indwara ya malariya, yavuze ko intego yaya mahugurwa ari ukongera abahugurwa ubumenyi kugirango babashe kwita ku babagana barwaye malariya, banabashe kubavura. Yakomeje asobanura ko aya mahugurwa azarangira bamaze guhura abantu 75 baturutse mu bigo nderabuzima 20 n’ibitaro 2 byose biri mu karere ka Nyagatare.

NTAWUMENYAMUNSI Jean Bosco ni umwe mubaguwe akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukomo,yavuze byinshi yungutse muri aya mahuguwa yagize ati “Ibyo nungutse byo ni byinshi!Twongeye kwibukiranya neza indwara ya malariya icyo aricyo, uko ikwirakwira,Twize uko umubu ukwirakwiza indwara ya malariya uko wororoka, uko indwara iva mu muntu umwe ikajya mu wundi , twize uko uburwayi buhindura umubiri kugeza ubwo ibimenyetso bya malariya bigaragara” yakomeje avuga ko ubumenyi bungutse kandi buzabafasha gukomeza kwigisha ababagana uburyo buhamye rwo kwirinda indwara ya malariya.
NI IKI WAMENYA KU NDWARA YA MALARIYA
Malaria ni indwara ishobora kuvurwa igakira kandi ishobora kwirindwa, ariko ikomeza kugenda ihitana abantu batari bake ku isi. Malariya iterwa n’agakoko gakwirakwizwa n’imibu. Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe cyangwa ubwoko bw’agakoko kinjiye mu mubiri we.
MALARIYA YANDURA ITE?
Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa plasimodiyumu gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele.Utwo dukoko twinjira mu ngirabuzimafatizo zo mu mwijima w’umuntu, tugatangira kororoka. Iyo ingirabuzimafatizo zangiritse zisohora utundi dukoko two muri ubwo bwoko, tukajya mu nsoro zitukura, maze tugakomeza kororoka. Insoro zitukura zangiritse na zo zisohora utundi dukoko tugakwirakwira mu zindi nsoro zitukura. Insoro zitukura zimaze kwangirika na zo zikomeza kohereza utundi dukoko mu zindi, bityo byityo. Iyo insoro zitukura zangiritse, umurwayi atangira kugaragaza ibimenyetso.
Mu gihe uba mu gace kabamo malariya