Nyagatare: Abari barwaye ishaza basubijwe icyizere nyuma yo kubagwa amaso
Byari ibyishimo n’amarira y’akanyamuneza ku barwayi bari bafite ikibazo cy’ishaza mu maso, nyuma y’uko Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare ku bufatanye na Fred Hollows Foundation bisoje gahunda yo kubaga no kuvura indwara y’ishaza. Iki gikorwa cyabereye muri ibi bitaro kuva ku wa 23 kugeza ku wa 26 Ugushyingo, cyarangiye amaso 39 afite ikibazo cy’ishaza abazwe. Abafashijwe bose bari barengeje imyaka 50.
Indwara y’ishaza ishobora gufata umuntu wese uko agenda akura

Muganga w’amaso ku bitaro bya Nyagatare, Uzabakiriho Emmanuel, avuga ko ishaza ritera umuntu ahanini bitewe n’uko imyaka igenda izamuka, bityo ibice by’amaso bikagenda bisaza. Yongeraho ariko ko atari ihame ko buri wese wagize imyaka myinshi agira ishaza.Ati “Guhera ku myaka 40 umuntu aba akwiye kujya kwisuzumisha amaso buri gihe, kugira ngo amenye uko ahagaze no kumenya niba nta shaza riri kumutera ubuhumyi buhoro buhoro.”
‘Ndashimira Imana n’ibitaro bya Nyagatare’
Mukarusagara Valérie, umukecuru w’imyaka 79 utuye mu murenge wa Karangazi, yari afite ishaza mu maso yombi. Nyuma yo kubagwa, yagarutse aseka avuye mu cyumba cy’abapimwa, maze agira ati “Mbere sinabonaga. Ubu ndareba neza, Imana ibahe umugisha rwose. Ndashimira Imana n’ibitaro bya Nyagatare.”

Naho Mugimba Gérald w’imyaka 71, na we wo mu murenge wa Karangazi, akagari ka Ndama, amaze imyaka ine afite ishaza mu maso yombi. Ubu na we yasubijwe icyizere. Ati“Ni igitangaza. Ndi gusoma nkabona inyuguti zabaye nini! Biranejeje cyane. Nzishima kurushaho ngeze mu rugo ngasanga nsoma Bibiliya neza.”
Kwegera abaturage no gukumira ubuhumyi buterwa n’ishaza
Iyi gahunda y’ubuvuzi bw’amaso yateguwe n’Ibitaro bya Nyagatare hagamijwe kwegera abaturage no kubafasha kubona serivisi z’amaso zitabahenze. Muganga w’amaso, Uzabakiriho Emmanuel avuga ko babanje kuzenguruka mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gace ibi bitaro bikoreramo, basuzuma abaturage bafite ibimenyetso by’ishaza, hanyuma bategura umunsi wo kubagwa ku bufatanye na Fred Hollows Foundation.
Ku maso 80 basanze bafite ishaza, bashoboye kubaga amaso 39. Abandi ntibabashije kuza ku bitaro ku mpamvu zitandukanye.
Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu rwego rwo gukumira ubuhumyi buterwa n’ishaza no gufasha abaturage kubona ubuvuzi bw’amaso hafi y'aho batuye.