Nyagatare: Ibitaro by’Akarere byashyikirije Karangazi na Ndama Ambilansi nshya zifasha mu gutabara abarwayi vuba
Kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare byashyikirije ibigo nderabuzima bya Karangazi na Ndama ambilansi nshya zizafasha mu gutabara abarwayi vuba. Abayobozi n’abaturage bavuga ko izi modoka zije gusubiza ikibazo cy’igihe kinini byasabaga kugira ngo umurwayi agerweho n’ubutabazi, mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro busaba ko zizitabwaho zikamara igihe kirekire.
Ambilansi yahawe Ikigo Nderabuzima cya Karangazi izajya inakorera no mu gace ka Nyakigando, mu gihe iyashyikirijwe Ikigo Nderabuzima cya Ndama izakora mu gace kayo ndetse inagere no kuri poste de santé ya Shimwa Paul.
Céline Umutesi, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karangazi, yavuze ko iyi ambilansi izakemura ikibazo cy’igihe abarwayi bagiye kuvurwa ku bitaro by’akarere bamaraga bategereje kugezwayo.
Yagize ati “Ubundi kugira ngo umurwayi agere ku bitaro by’akarere byasabaga ko dutegereza ambilansi iva ku bitaro bikuru, rimwe na rimwe bigatinda. Ariko ubu tuzaba tuyifite hafi igihe cyose. Ibi bizatuma abaturage batabarwa mu gihe gito .”
Ku ruhande rw’Ikigo Nderabuzima cya Ndama, umuyobozi wacyo yashimangiye ko abaturage bari bamaze igihe bifuza kubona ambilansi yihariye. “Iyi modoka izadufasha cyane. By’umwihariko izorohereza no kugeza abarwayi bo kuri poste de santé ya Shimwa Paul ku bitaro, mu gihe cy’ubutabazi bwihutirwa.”
Abaturage bagaragaje ibyishimo
Nubwo batari bahari ku munsi nyirizina w’itangwa ry’izi ambilansi, abaturage bo mu duce dukorerwamo n’ibi bigo nderabuzima bamaze kumenya aya makuru, bishimiye cyane iki gikorwa.
Mukarugwiza Claudine, utuye i Karangazi, yagize ati “Twari tumenyereye ko iyo umuntu arwaye cyane tugomba gutegereza igihe kirekire kugira ngo tumubonekeze ku bitaro by’akarere. None kubona iyi ambilansi hafi yacu bizadukiza uburibwe n’ibyago byinshi.”
Rwema Jean Bosco wivuriza ku kigo nderabuzima cya Ndama we ati “Hari ubwo twasabaga ambilansi ku bitaro bikuru ariko bigatinda kubera ubwinshi bw’abarwayi. Ubu turishimye cyane kuko tutazongera gutegerza igihe kinini.”
Dr. Ndayambaje K. Eddy, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare ashima ubufatanye bw’inzego zose ziri mu buvuzi mu rwego rwo kongera serivisi zinoze.
Yagize ati “Izi ambilansi zizatanga umusanzu ukomeye mu gutabara ubuzima bw’abantu. Turasaba abazaihawe kuzifata neza, bakazikoresha ku nyungu rusange, kugira ngo zizamare igihe kirekire kandi zigire akamaro ku baturage benshi.”
Iki gikorwa cyasize abaturage bo muri ako gace bafite icyizere gishya mu bijyanye n’ubuvuzi. Kugeza ubu, Karangazi na Ndama babonaga ambilansi imwe ituruka ku bitaro bikuru gusa, ariko ubu kwihutisha ubutabazi byabaye impamo.
Mu gihe buri kigo nderabuzima mu Rwanda kigenerwa abaturage basaga 20,000, Karangazi ifite abarenga 96,000. Izi ambilansi zombi zitezweho kugabanya igitutu cyaterwaga n’ubwinshi bw’abarwayi.