“Three Stones International” yashyikirije ibitaro iby’ibanze byavuye muri “accreditation progress assessment”
Nyuma y’iminsi 4 y’isuzuma ry’uko ibipimo by’ireme ry’ubuvuzi byubahirizwa(accreditation progress assessment) mu bitaro by’akarere bya Nyagatare, itsinda ryavuye muri “Three Stones International” ryagejeje ku bitaro iby’ibanze mu byagaragaye mu bugenzuzi ryakoze.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 gicurasi 2024, byagaragaye ko ibitaro byakoze ibishoboka byose ngo bizamure urwego rw’imikorere ariko hakaba hakiri byinshi byo gukora.
Ruzindana Théonetse uyoboye itsinda ati “Accreditation ni urugendo, tugomba guhora duharanira gutera intambwe kandi tugendeye ku bipimo”.
Muri iri murika ry’iby’ibyibanze, abakoze isuzuma bashimiye cyane serivisi ikora ku bya VIH mu bitaro uburyo basanze ikorera ku bipimo. Bati “Mukomereze aho, kandi n’izindi serivisi zizabarebereho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije, Ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Juliet watangije iki gikorwa kimwe na Dr Ndayambaje K. Eddy, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare basabye abakozi b’ibitaro kumva neza inama bagiriwe n’abagenzuzi kandi bakazishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko amanota y’ibyavuye muri iri genzura azatangazwa mu minsi iri imbere. Abakozi b’ibitaro bakaba bizeye ko azaba ari meza.