Umuyobozi mukuru w'Ibitaro by'Akarere bya Nyagatare yasabye ababyeyi gutegura indyo yuzuye barwanya igwingira ry'abana
Kuwa 07 Ukuboza 2021 ku rwego rw'akarere ka Nyagatare hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya igwingira ry'abana, cyatangirijwe mu kagari ka Kigarama , mu murenge wa Katabagemu, cyari gifite intego igira iti "Turwanye igwingira twubahiriza iminsi 1000 ya mbere y'umwana, Twirinda imigenzo mibi ikorerwa abagore batwite, abonsa n'abana bari munsi y'imyaka 5"

Abajyanama b'ubuzima bafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi bategurira abana indyo yuzuye. Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafite inshingano zitandukanye zo kwita ku buzima bw'abaturarwanda mu midugudu no mu masibo aho batuye, Aho usanga bapima abana, banabaha ifu ya ‘Ongera intungamubiri’, igenewe abana bafite amezi 6 kugera kuri 23 y’amavuko, bapima maraliya, bakanatanga ibinini by'inzoka...

Dr NDAYAMBAJE K. Eddy, Umuyobozi mukuru w'Ibitaro by'Akarere bya Nyagatare yasabye abaturage ndetse n'inzego z'ibanze zibegereye, gufatanyiriza hamwe bakarwanya igwingira bubahiriza iminsi 1000 ya mbere y'umwana kandi banirinda imigenzo mibi ikorerwa abagore batwite, abonsa n'abana bari munsi y'imyaka 5 nkuko insanganyamatsiko ibivuga.

KAYIHURA Azarias umukozi w'ibitaro bya Nyagatare ushinzwe imirire arimo agaburira abana indyo yuzuye
KAYIHURA Azaras umukozi ushinzwe imirire mu bitaro bya Nyagatare yibukije abaturage ko ahanini ukugwingira gukomoka ku mirire mibi iterwa n'abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, isuku nke, kutaboneza urubyaro n'ibindi, abasaba kwita ku isuku y'amafunguro ahabwa abana.

Muri ubu bukangurambanga ababyeyi bibukijwe ko umwana bamurinda igwingira agisanwa mu nda ya nyina, umubyeyi afata indyo yuzuye, bikarinda umwana we hakiri kare kugwingira. Umubyeyi utwite akurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana yitabira kwipimisha kwa muganga.

Abajyana b'ubuzima bafashije abaturage gusobanukirwa neza amasomo ajyanye no kugwanya igwingira n'imigenzo mibi ikorerwa abagore batwite ,abonsa n'abana bari munsi y'imyaka 5
Babwiwe ko kandi umwana atungwa n’amashereka ya nyina gusa nta kindi avangiwe mu gihe cy’amazi atandatu. Nyuma y’amezi atandatu, akomeza konka ari na ko ahabwa imfashabere igizwe n’indyo yuzuye. Bagiriwe inama yo kwitabira igikoni cy’umudugudu, kugira umurima w’igikoni, kandi bagaha abana babo amafunguro arimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Abaturage basobanuriwe byinshi bizatuma birinda igwingira ry'abana, basobanuriwe neza ko iyo umwana agwingiye agwingira mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima. Bibukijwe imwe mu migenzo mibi ikorerwa abagore batwite n'abana kugirango bayirinde kuko harimo ibyo bakora bituma batakaza ubuzima birimo: Guca abana ibirimi, guha abagore batwite imiti ya kinyarwanda idasobanutse, kutonsa abana mu gihe babakurikije bakiri bato n'ibindi.