Uwitonze Léoncie yahembwe nk'umukozi wahize abandi mu bitaro by'Akarere bya Nyagatare

Kuri uyu wa 1 gicurasi 2024, Uwitonze Léoncie, umubyaza ukorera mu bitaro by'akarere bya Nyagatare yahembwe nk'umukozi wahize abandi bose bo muri ibi bitaro mu mwaka w'ingengo y'imari 2023-2024.

Ni mu birori bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w'umurimo, aho abakozi b'akarere ka Nyagatare bawizihije bari kumwe n'abo ku bitaro by'akarere bya Nyagatare ndetse n'ibya Gatunda. Uwitonze wahemwe uyu munsi akaba yaratowe n'abandi bakozi hagendewe ku bipimo byagenwe ahigitse abandi bane bahanganaga na we. Ishimwe rijyanye n'uko gutsinda kwe akaba yarishyikirijwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage, Murekatete Juliet.

Abakozi bakorana ku bitaro bari bitabiriye ibi birori na bo bavuga ko Uwitonze yatowe abikwiye.  Umwe muri bo ati " Léoncie kuba yabaye uwa mbere ntabwo byantunguye. Ubona akazi ke kaba gafite umurongo kandi na we ubona akora ibyo azi neza. Aritanga mu buryo bwose".

Uyu mukozi wahize abandi kandi atowe muri serivisi ishinzwe kwita ku babyeyi  mu gihe hari hashize iminsi ibitaro byakira ubutumwa butandukanye bw'abantu bishimira uburyo abakora muri materinite yabyo bita cyane ku baza babagana.

Back